-
Kubara 21:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Bavuye aho bashinga amahema mu karere ka Arunoni+ kari mu butayu butangirira ku mupaka w’igihugu cy’Abamori. Ikibaya cya Arunoni ni wo mupaka w’i Mowabu, ugabanya igihugu cy’i Mowabu n’icy’Abamori.
-
-
Abacamanza 11:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Abisirayeli bohereje intumwa ku mwami wa Edomu+ baramubwira bati: “Turakwinginze, reka tunyure mu gihugu cyawe,” ariko umwami wa Edomu ntiyabemerera. Bohereje n’intumwa ku mwami wa Mowabu+ na we arabyanga. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.+ 18 Igihe banyuraga mu butayu, bazengurutse igihugu cya Edomu+ n’icya Mowabu. Banyuze mu burasirazuba bw’igihugu cya Mowabu+ bashinga amahema mu karere ka Arunoni. Ntibigeze barenga umupaka wa Mowabu+ kuko Arunoni yari ku mupaka wa Mowabu.
-