-
Abalewi 7:33-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Umwe mu bahungu ba Aroni, uzatamba amaraso y’igitambo gisangirwa hamwe n’ibinure, ni we uzatwara itako ry’iburyo.+ 34 Inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera mbyatse Abisirayeli. Bijye bikurwa ku bitambo byabo bisangirwa. Mbyatse Abisirayeli mbiha umutambyi Aroni n’abahungu be. Iryo ni itegeko rihoraho ry’Abisirayeli.+
35 “‘Ibyo ni byo bigenewe umutambyi Aroni n’abahungu be, biva ku bitambo bitwikwa n’umuriro byatuwe Yehova, ku munsi yabazanye ngo bakorere Yehova umurimo w’ubutambyi.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 18:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Abalewi b’Abatambyi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Lewi wose, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli. Bajye barya ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova.+ Imana ni yo izajya ibitaho.
-