-
Kubara 18:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova, nagihaye Abalewi ngo kibe umurage wabo. Ni yo mpamvu nababwiye nti: ‘ntibazahabwe umurage mu Bisirayeli.’”+
-
-
Kubara 26:62, 63Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
62 Ababaruwe bose bo muri bo, ab’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru,+ bari 23.000. Ntibabaruwe mu Bisirayeli+ kuko nta murage* bari kuzahabwa mu Bisirayeli.+
63 Abo ni bo Mose n’umutambyi Eleyazari babaruye igihe babaruraga Abisirayeli mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 18:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Abalewi b’Abatambyi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Lewi wose, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli. Bajye barya ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova.+ Imana ni yo izajya ibitaho.
-