Yosuwa 10:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati: “Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+ Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!” Abacamanza 1:35 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 35 Nuko Abamori bakomeza gutura ku Musozi wa Heresi muri Ayaloni+ n’i Shalubimu.+ Ariko abakomoka kuri Yozefu bamaze gukomera* bakoresha abo bantu imirimo y’agahato. 2 Ibyo ku Ngoma 28:18 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 18 Abafilisitiya+ na bo bateye imijyi yo muri Shefela+ no muri Negebu ho mu Buyuda, bafata Beti-shemeshi,+ Ayaloni,+ Gederoti, Soko n’imidugudu yaho, Timuna+ n’imidugudu yaho na Gimuzo n’imidugudu yaho, hanyuma barahatura.
12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati: “Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+ Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!”
35 Nuko Abamori bakomeza gutura ku Musozi wa Heresi muri Ayaloni+ n’i Shalubimu.+ Ariko abakomoka kuri Yozefu bamaze gukomera* bakoresha abo bantu imirimo y’agahato.
18 Abafilisitiya+ na bo bateye imijyi yo muri Shefela+ no muri Negebu ho mu Buyuda, bafata Beti-shemeshi,+ Ayaloni,+ Gederoti, Soko n’imidugudu yaho, Timuna+ n’imidugudu yaho na Gimuzo n’imidugudu yaho, hanyuma barahatura.