-
Yosuwa 20:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Mu karere ka Yorodani, ni ukuvuga mu burasirazuba bwa Yeriko, mu karere kahawe umuryango wa Rubeni mu bibaya byo mu butayu, batoranyije umujyi wa Beseli,+ mu karere kahawe umuryango wa Gadi batoranya umujyi wa Ramoti+ y’i Gileyadi, naho mu karere kahawe umuryango wa Manase,+ batoranya umujyi wa Golani+ y’i Bashani.
9 Iyo ni yo mijyi Umwisirayeli wese cyangwa umunyamahanga wabaga mu Bisirayeli wicaga umuntu atabishaka, yashoboraga guhungiramo+ kugira ngo ushaka guhorera uwishwe atamwica mbere y’uko ajya kuburanira imbere y’abaturage.+
-
-
1 Abami 22:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko umwami wa Isirayeli abwira abagaragu be ati: “Ese ubwo muzi ko umujyi wa Ramoti-gileyadi+ ari uwacu? None se kuki tutajya kuwambura umwami wa Siriya?”
-