5 Igihe Abanyasiriya b’i Damasiko bazaga gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi yishe abasirikare babo 22.000.+ 6 Nuko Dawidi ashyira ingabo i Damasiko muri Siriya maze Abanyasiriya bahinduka abagaragu be, bakajya bamuzanira imisoro. Yehova yatumaga Dawidi atsinda aho yajyaga hose.+