-
2 Samweli 8:5-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Igihe Abanyasiriya b’i Damasiko+ bazaga gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi yishe abasirikare babo 22.000.+ 6 Nuko Dawidi ashyira ingabo i Damasiko muri Siriya maze Abanyasiriya bahinduka abagaragu be, bakajya bamuzanira imisoro. Yehova yatumaga Dawidi atsinda aho yajyaga hose.+ 7 Nanone Dawidi yatse abagaragu ba Hadadezeri ingabo zifite ishusho y’uruziga zikozwe muri zahabu, azijyana i Yerusalemu.+ 8 Umwami Dawidi yakuye ibintu byinshi bikozwe mu muringa mu mijyi ya Hadadezeri yitwa Beta na Berotayi.
-