-
1 Ibyo ku Ngoma 18:14-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Dawidi yakomeje gutegeka Isirayeli yose,+ agacira abantu bose imanza zihuje n’ubutabera kandi zikiranuka.+ 15 Yowabu umuhungu wa Seruya ni we wari umugaba w’ingabo,+ naho Yehoshafati+ umuhungu wa Ahiludi akaba umwanditsi. 16 Sadoki umuhungu wa Ahitubu na Ahimeleki umuhungu wa Abiyatari bari abatambyi, naho Shavusha akaba umunyamabanga. 17 Benaya umuhungu wa Yehoyada yayoboraga Abakereti+ n’Abapeleti.+ Nyuma ya Dawidi abahungu be ni bo bazaga ku mwanya wa kabiri mu bantu bakomeye.
-