ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 8:15-18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Dawidi yakomeje gutegeka Isirayeli yose,+ agacira abantu bose+ imanza zihuje n’ubutabera kandi zikiranuka.+ 16 Yowabu+ umuhungu wa Seruya ni we wari umugaba w’ingabo, naho Yehoshafati+ umuhungu wa Ahiludi akaba umwanditsi. 17 Sadoki+ umuhungu wa Ahitubu na Ahimeleki umuhungu wa Abiyatari bari abatambyi, naho Seraya akaba umunyamabanga. 18 Benaya+ umuhungu wa Yehoyada yayoboraga Abakereti n’Abapeleti.+ Naho abahungu ba Dawidi bo bari abayobozi bakuru.*

  • 2 Samweli 23:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Imana ya Isirayeli yaravuze,

      Igitare cya Isirayeli+ cyarambwiye kiti:

      ‘Iyo umukiranutsi ari we utegeka,+

      Agategeka atinya Imana,+

       4 Biba bimeze nk’urumuri rw’izuba rirashe mu gitondo,+

      Igitondo kitagira ibicu.

      Ni nk’izuba riva imvura ihise,

      Rigatuma ibyatsi bimera.’+

  • Zab. 78:70-72
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 70 Yatoranyije umugaragu wayo Dawidi,+

      Imuvanye aho yaragiraga intama.+

      71 Yamuvanye inyuma y’izonsa,

      Maze aramuzana kugira ngo abe umwungeri w’abantu be bakomoka kuri Yakobo,+

      Kandi yite ku Bisirayeli yagize umurage we.+

      72 Yabitayeho mu budahemuka,+

      Kandi abayoborana ubuhanga.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze