-
1 Ibyo ku Ngoma 19:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Hashize igihe Nahashi umwami w’Abamoni arapfa, umuhungu we Hanuni aba ari we umusimbura aba umwami.+ 2 Dawidi abyumvise aravuga ati: “Nzagaragariza urukundo rudahemuka+ Hanuni umuhungu wa Nahashi, kuko papa we yangaragarije urukundo rudahemuka.” Dawidi yohereza abantu ngo bajye kumuhumuriza kuko yari yapfushije papa we. Ariko igihe abagaragu ba Dawidi bageraga mu gihugu cy’Abamoni+ kugira ngo bahumurize Hanuni, 3 abatware b’Abamoni babwira Hanuni bati: “Ese utekereza ko Dawidi yohereje abo kuguhumuriza kubera ko yubashye papa wawe? Icyatumye agutumaho abagaragu be si ukugira ngo agenzure igihugu, agitate maze agukure ku butegetsi?” 4 Hanuni afata abagaragu ba Dawidi abogosha ubwanwa,+ aca imyenda yabo ageza ku kibuno, arangije arabohereza baragenda. 5 Dawidi amaze kumenya uko byagendekeye abo bagabo, ahita yohereza abantu ngo bajye kubareba kuko bumvaga basebye. Umwami aravuga ati: “Mugume i Yeriko+ kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzakurira, hanyuma muzabone kugaruka.”
-