ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 10:1-5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Hanyuma umwami w’Abamoni+ arapfa, umuhungu we Hanuni aba ari we umusimbura aba umwami.+ 2 Dawidi abyumvise aravuga ati: “Nzagaragariza urukundo rudahemuka Hanuni umuhungu wa Nahashi kuko papa we yankunze urukundo rudahemuka.” Dawidi atuma abagaragu be ngo bajye kumuhumuriza kuko yari yapfushije papa we. Ariko igihe abagaragu ba Dawidi bageraga mu gihugu cy’Abamoni, 3 abategetsi b’Abamoni babwiye umwami wabo bati: “Ese utekereza ko Dawidi yohereje abo kuguhumuriza kubera ko yubashye papa wawe? Icyatumye abohereza ni ukugira ngo agenzure umujyi, awutate, narangiza awurimbure.” 4 Hanuni afata abagaragu ba Dawidi abogosha ubwanwa uruhande rumwe,+ aca imyenda yabo ageza ku kibuno, arangije arabohereza baragenda. 5 Dawidi amaze kubimenya ahita yohereza abantu ngo bajye kubareba, kuko bumvaga basebye. Umwami aravuga ati: “Mugume i Yeriko+ kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzakurira, hanyuma muzabone kugaruka.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze