-
1 Ibyo ku Ngoma 19:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Babibwiye Dawidi, ahita ahuriza hamwe Abisirayeli bose yambuka Yorodani, agera aho bari bahuriye yitegura kurwana na bo. Dawidi arwana na bo, Abasiriya na bo baramurwanya.+ 18 Ariko Abasiriya bahunga Abisirayeli; Dawidi yica Abasiriya 7.000 bagendera ku magare y’intambara n’abandi 40.000. Nanone yica Shofaki umugaba w’ingabo zabo. 19 Abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisirayeli babatsinze,+ bihutira kugirana amasezerano y’amahoro na Dawidi, baba abagaragu be.+ Nuko Abasiriya batinya kongera gutabara Abamoni.
-