-
2 Samweli 10:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Babibwiye Dawidi, ahita ahuriza hamwe Abisirayeli bose, yambuka Yorodani agera i Helamu. Nuko Abasiriya bitegura urugamba, basanga Dawidi barwana na we.+ 18 Ariko Abasiriya bahunga Abisirayeli. Dawidi yica Abasiriya 700 bagendera ku magare y’intambara n’abandi 40.000 bagendera ku mafarashi. Nanone yiciye aho+ Shobaki umugaba w’ingabo zabo. 19 Abami bose bari abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisirayeli babatsinze, bihutira kugirana na bo amasezerano y’amahoro, baba abagaragu babo.+ Nuko Abasiriya batinya kongera gutabara Abamoni.
-