-
Intangiriro 39:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe databuja atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora ikintu kibi cyane bigeze aho? Naba nkoze icyaha kandi rwose nkaba mpemukiye Imana.”+
-
-
Zab. 38:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umubiri wanjye waranegekaye bitewe n’uburakari bwawe.
Nakoze icyaha none ndumva nta mahoro mfite.+
-
-
Zab. 51:Amagambo abanzaBibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo Dawidi yayihimbye igihe umuhanuzi Natani yazaga kumureba, nyuma y’aho Dawidi asambaniye na Batisheba.+
-
-
Zab. 51:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Ni yo mpamvu ibyo uvuga bikiranuka,
Kandi iyo uciye urubanza ruba ari urw’ukuri.+
-