-
1 Ibyo ku Ngoma 11:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Yakurikirwaga na Eleyazari+ umuhungu wa Dodo w’Umwahohi,+ wari umwe muri ba basirikare batatu b’intwari. 13 Ni we wari kumwe na Dawidi i Pasi-damimu,+ aho Abafilisitiya bari bateraniye hamwe biteguye kurwana. Aho hantu hari umurima w’ingano* nyinshi. Icyo gihe abantu bari bahunze Abafilisitiya. 14 Ariko we aguma muri uwo murima arawurwanirira akomeza kwica Abafilisitiya, Yehova atuma Abisirayeli babatsinda bikomeye.+
-