-
2 Samweli 23:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yakurikirwaga na Eleyazari+ umuhungu wa Dodo,+ umuhungu wa Ahohi, wari umwe muri ba basirikare batatu b’intwari bari kumwe na Dawidi igihe barwanyaga Abafilisitiya. Abafilisitiya bari bateranye kugira ngo barwanye Abisirayeli maze igihe Abisirayeli babahungaga, 10 aguma hamwe akomeza kwica Abafilisitiya, kugeza igihe ukuboko kwe kwaruhiye kandi kukazamo ibinya kubera gufata inkota.+ Uwo munsi Yehova yatumye batsinda* bikomeye Abafilisitiya.+ Abandi Bisirayeli baje bamukurikiye kugira ngo basahure abari bishwe.
-
-
2 Samweli 23:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Dawidi avuga icyo yifuzaga ati: “Icyampa nkongera kunywa ku mazi yo mu iriba ryo ku marembo ya Betelehemu!” 16 Ba basirikare b’intwari batatu banyura mu nkambi y’Abafilisitiya barwana, bavoma amazi mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu bayazanira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywa, ayasuka imbere ya Yehova.+ 17 Yaravuze ati: “Yehova, sinshobora kunywa aya mazi kuko abagabo bagiye kuyavoma bari bemeye no kuhasiga ubuzima bwabo. Kuyanywa byaba ari nko kunywa amaraso yabo.”+ Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi bakoze.
-