-
1 Abami 2:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Baza kubwira Umwami Salomo bati: “Yowabu yahungiye mu ihema rya Yehova. Ari iruhande rw’igicaniro.” Nuko Salomo yohereza Benaya umuhungu wa Yehoyada, aramubwira ati: “Genda umwice!”
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 27:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Uwari uhagarariye umutwe w’ingabo wa gatatu wazaga mu kwezi kwa gatatu ni Benaya+ umuhungu wa Yehoyada,+ umutambyi mukuru kandi uwo mutwe wari urimo abasirikare 24.000. 6 Uwo Benaya yari umurwanyi w’intwari muri ba bandi mirongo itatu kandi ni we wabayoboraga. Umuhungu we Amizabadi ni we wayoboraga uwo mutwe w’ingabo.
-