-
2 Samweli 23:20-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, yari intwari.* Yakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari i Kabuseli.+ Yishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone igihe shelegi* yari yaguye, yamanutse mu rwobo rw’amazi yica intare.+ 21 Yanishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe. Nubwo uwo Munyegiputa yari afite icumu mu ntoki, Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha. 22 Ibyo ni byo Benaya umuhungu wa Yehoyada yakoze kandi yari icyamamare nka ba basirikare batatu b’intwari. 23 Nubwo ari we wari uzwi cyane muri ba bandi mirongo itatu, ntiyigeze agera ku rwego rwa ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi. Ariko Dawidi yamugize uhagarariye abamurinda.
-