-
1 Ibyo ku Ngoma 11:22-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Benaya+ umuhungu wa Yehoyada yari intwari.* Yakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari i Kabuseli.+ Yishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone igihe shelegi* yari yaguye yamanutse mu rwobo rw’amazi yica intare.+ 23 Yanishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe, afite uburebure bwa metero zirenga 2 na santimetero 50.*+ Nubwo uwo Munyegiputa yari afite mu ntoki ze icumu ringana n’igiti abantu bakoresha baboha,+ Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha.+ 24 Ibyo ni byo Benaya umuhungu wa Yehoyada yakoze kandi yari icyamamare nka ba basirikare batatu b’intwari. 25 Nubwo ari we wari uzwi cyane muri ba bandi mirongo itatu, ntiyigeze agera ku rwego rwa ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi.+ Ariko Dawidi yamugize uhagarariye abamurinda.
-
-
Imigani 30:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Intare, ari yo nyamaswa irusha izindi zose imbaraga
Kandi idasubira inyuma imbere y’uwo ari we wese.+
-