-
Abacamanza 14:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Samusoni amanukana n’ababyeyi be bajya i Timuna. Ageze ku mirima y’imizabibu y’i Timuna abona intare ije imutontomera. 6 Umwuka wa Yehova utuma agira imbaraga+ maze iyo ntare ayicamo kabiri nk’uko umuntu yaca umwana w’ihene mo kabiri, nta kindi kintu akoresheje. Icyakora ntiyabibwiye ababyeyi be.
-
-
1 Samweli 17:36, 37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Mwami njye umugaragu wawe nishe intare n’idubu. Uyu Mufilisitiya utarakebwe azamera nka byo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”+ 37 Dawidi yongeraho ati: “Yehova wankuye mu nzara z’intare n’iz’idubu, ni we uzankiza uriya Mufilisitiya.”+ Sawuli abwira Dawidi ati: “Ngaho genda, Yehova abane nawe.”
-
-
2 Samweli 23:20-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, yari intwari.* Yakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari i Kabuseli.+ Yishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone igihe shelegi* yari yaguye, yamanutse mu rwobo rw’amazi yica intare.+ 21 Yanishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe. Nubwo uwo Munyegiputa yari afite icumu mu ntoki, Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha. 22 Ibyo ni byo Benaya umuhungu wa Yehoyada yakoze kandi yari icyamamare nka ba basirikare batatu b’intwari. 23 Nubwo ari we wari uzwi cyane muri ba bandi mirongo itatu, ntiyigeze agera ku rwego rwa ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi. Ariko Dawidi yamugize uhagarariye abamurinda.
-