-
2 Ibyo ku Ngoma 11:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Abalewi basize inzuri* baragiragamo amatungo yabo, basiga n’amasambu yabo+ baza mu Buyuda n’i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari barabirukanye kugira ngo badakomeza gukorera Yehova ari abatambyi.+ 15 Yerobowamu yashyizeho abatambyi bakoreraga ahantu hirengeye ho gusengera,+ n’abo gutambira ibigirwamana bimeze nk’ihene*+ n’inyana yari yarakoze.+
-