ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 12:2, 3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Muzasenye ahantu hose abantu bo mu bihugu mugiye kwirukana basengeraga imana zabo,+ haba ku misozi miremire, ku dusozi cyangwa munsi y’ibiti byose bitoshye. 3 Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga* muzimenagure,+ inkingi z’ibiti basenga* muzitwike, ibishushanyo bibajwe by’imana zabo mubiteme,+ kandi muzatume amazina yazo yibagirana aho hantu.+

  • Yesaya 57:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  5 Abantu bagirira irari mu biti binini,+

      Munsi y’igiti gitoshye cyose,+

      Bakicira abana mu bibaya,+

      Munsi y’imikoki yo mu bitare?

  • Yeremiya 2:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 ‘Kera navunaguye umugogo* wawe+

      Kandi mpambura imigozi yari ikuziritse.

      Ariko waravuze uti: “sinzagukorera,”

      Kuko waryamaga ugaramye ku gasozi kose karekare no munsi y’igiti cyose gitoshye,+

      Akaba ari ho usambanira.+

  • Hoseya 4:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Batambira ibitambo hejuru ku misozi,+

      Kandi bagatwikira ibitambo ku dusozi,

      Munsi y’ibiti binini cyane, munsi y’ibiti by’umunebeli no munsi y’igiti kinini cyose,+

      Kuko bifite igicucu cyiza.

      Ni yo mpamvu abakobwa banyu basambana,

      N’abagore b’abahungu banyu bakiyandarika.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze