-
2 Ibyo ku Ngoma 18:18-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Mikaya arongera aravuga ati: “Noneho tega amatwi ibyo Yehova avuga. Mbonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ ingabo zose zo mu ijuru+ zihagaze iburyo n’ibumoso bwe.+ 19 Yehova arabaza ati: ‘ni nde uri bushuke Ahabu umwami wa Isirayeli kugira ngo atere Ramoti-gileyadi apfireyo?’ Umwe asubiza ibye n’undi ibye. 20 Nuko umumarayika*+ umwe araza ahagarara imbere ya Yehova aravuga ati: ‘njye ndamushuka.’ Yehova aramubaza ati: ‘urabigenza ute?’ 21 Aravuga ati: ‘ndagenda ntume abahanuzi be bose bamubeshya.’ Imana iravuga iti: ‘uramushuka kandi rwose urabishobora. Genda ubikore.’ 22 None Yehova yatumye aba bahanuzi bawe+ bakubeshya, ariko Yehova we yavuze ko uzagerwaho n’ibyago.”
-
-
Daniyeli 7:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe intebe z’ubwami zishyiriweho maze Uwahozeho kuva kera cyane+ aricara.+ Imyenda ye yeraga nk’urubura+ kandi umusatsi wo ku mutwe we wasaga n’ubwoya bw’intama bukeye cyane. Intebe ye y’ubwami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo ari umuriro ugurumana.+ 10 Imbere ye hatembaga umugezi w’umuriro.+ Ibihumbi inshuro ibihumbi baramukoreraga kandi ibihumbi icumi inshuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye.+ Urukiko*+ ruraterana n’ibitabo birabumburwa.
-