-
2 Ibyo ku Ngoma 18:33, 34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Ariko umuntu umwe apfa kurasa umwambi ufata umwami wa Isirayeli aho ibice by’ikoti rye ry’icyuma bihurira. Umwami abwira uwari utwaye igare ati: “Kata igare unkure ku rugamba* kuko nkomeretse cyane.”+ 34 Uwo munsi haba intambara ikaze, bituma bakomeza guhagarika umwami wa Isirayeli mu igare rye ateganye n’Abasiriya, kugeza nimugoroba. Nuko izuba rimaze kurenga arapfa.+
-