-
1 Abami 22:34, 35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Ariko umuntu umwe apfa kurasa umwambi ufata umwami wa Isirayeli aho ibice by’ikoti rye ry’icyuma bihurira. Umwami abwira uwari utwaye igare rye ati: “Kata igare unkure ku rugamba* kuko nkomeretse cyane.”+ 35 Nuko uwo munsi haba intambara ikaze, bituma bakomeza guhagarika umwami mu igare rye ateganye n’Abasiriya. Amaraso yavaga aho yari yakomeretse yashokeraga mu igare. Bigeze nimugoroba arapfa.+
-