-
2 Ibyo ku Ngoma 20:35-37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Nyuma y’ibyo, Yehoshafati umwami w’u Buyuda agirana amasezerano na Ahaziya umwami wa Isirayeli wakoraga ibibi.+ 36 Yagiranye na we amasezerano yo gukora amato ajya i Tarushishi,+ ayo mato bakajya bayakorera muri Esiyoni-geberi.+ 37 Icyakora Eliyezeri umuhungu wa Dodavahu w’i Maresha ahanurira Yehoshafati ibyago, aramubwira ati: “Kubera ko wagiranye amasezerano na Ahaziya, Yehova azasenya ibikorwa byawe.”+ Nuko ayo mato ararohama,+ ntiyashobora kugera i Tarushishi.
-