-
2 Abami 4:32-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Igihe Elisa yageraga muri urwo rugo, yasanze uwo mwana aryamye ku buriri bwe yapfuye.+ 33 Nuko arinjira akinga umuryango, atangira gusenga Yehova.+ 34 Hanyuma ajya ku buriri, aryama hejuru y’uwo mwana, ashyira umunwa we ku munwa w’uwo mwana, amaso ye ku maso y’uwo mwana, n’ibiganza bye ku biganza by’uwo mwana. Akomeza kumuryama hejuru maze umubiri w’uwo mwana utangira gushyuha.+ 35 Elisa akajya agendagenda hirya no hino muri iyo nzu, nyuma ajya ku buriri yongera kunama hejuru y’uwo mwana. Nuko uwo mwana yitsamura karindwi, hanyuma afungura amaso.+
-