-
Ibyakozwe 20:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Hari umusore witwaga Utuko wari wicaye mu idirishya, maze ibitotsi biramutwara mu gihe Pawulo yari agikomeza kuvuga. Igihe yari agisinziriye arahanuka, ava muri etaje* ya gatatu yitura hasi, bamuterura yapfuye. 10 Ariko Pawulo aramanuka, amwubama hejuru aramuhobera,+ aravuga ati: “Nimureke guhangayika, kuko yongeye kuba muzima.”+
-