-
2 Abami 2:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko afata wa mwenda wa Eliya wari waguye, awukubita ku mazi aravuga ati: “Yehova Imana ya Eliya ari he?” Awukubise ku mazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya iburyo andi ajya ibumoso, nuko Elisa arambuka.+
-
-
2 Abami 3:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 kuko Yehova avuze ati: “nta muyaga muzumva kandi ntimuzabona imvura. Ariko iki kibaya kizuzura amazi maze+ mwe n’amatungo yanyu muyanywe.”’
-
-
2 Abami 4:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ujye mu nzu wikingirane n’abana bawe maze usuke ayo mavuta muri utwo tubindi twose. Utwuzuye ujye udushyira ku ruhande.”
-
-
2 Abami 4:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Aragenda asanga umukozi w’Imana y’ukuri, uwo muntu w’Imana y’ukuri aramubwira ati: “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure imyenda urimo, asigaye azagutunga wowe n’abahungu bawe.”
-
-
2 Abami 6:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Mu gihe umwe muri bo yari arimo gutema igiti, ishoka yarakutse igwa mu mazi, ahita ataka ati: “Ayi wee databuja, iyi shoka nari nayitiye!” 6 Hanyuma umuntu w’Imana y’ukuri aramubaza ati: “Iguye he?” Arahamwereka. Elisa atema agati, akajugunya mu mazi, iyo shoka ihita ireremba hejuru. 7 Aramubwira ati: “Yikuremo.” Nuko arayifata ayikuramo.
-