ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 15:23-25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Amaherezo bagera i Mara,+ ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara kuko yashariraga. Ni cyo cyatumye ahita Mara.* 24 Abantu batangira kwitotombera Mose+ bati: “Turanywa iki?” 25 Mose atakira Yehova.+ Yehova amwereka igiti maze Mose akijugunya mu mazi, amazi areka gusharira.

      Aho ngaho ni ho Imana yabashyiriyeho itegeko n’ihame ryari kuzajya rishingirwaho mu kubacira urubanza kandi aho ni ho yabageragereje.+

  • 2 Abami 4:38-41
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Igihe Elisa yasubiraga i Gilugali yasanze muri ako karere hari inzara.+ Nuko ubwo abana b’abahanuzi*+ bari bicaye imbere ye, abwira umugaragu we ati:+ “Shyira inkono nini ku ziko utekere aba bana b’abahanuzi isupu.” 39 Umwe muri abo bana b’abahanuzi ajya mu murima gusoroma imboga, abonye umutanga* asoroma imbuto zawo azuzuza umwenda we arataha. Azikatira muri ya nkono y’isupu, kuko atari azizi. 40 Nyuma yaho baza kwarurira abo bana b’abahanuzi ngo barye. Ariko bariye kuri iyo supu barataka bati: “Muntu w’Imana y’ukuri, iyi nkono irimo uburozi.” Iyo supu irabananira. 41 Aravuga ati: “Nimunzanire ifu.” Amaze kuyishyira muri iyo nkono, aravuga ati: “Nimwarurire abantu barye.” Nuko basanga nta kintu kibi kikiri muri iyo nkono.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze