-
Gutegeka kwa Kabiri 34:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Nuko Mose ava mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, azamuka Umusozi wa Nebo+ agera hejuru y’umusozi wa Pisiga,+ ahateganye n’i Yeriko.+ Yehova amwereka igihugu cyose cyo kuva i Gileyadi kugera i Dani,+ 2 igihugu cya Nafutali cyose, igihugu cya Efurayimu, icya Manase n’igihugu cyose cya Yuda kugera ku nyanja y’iburengerazuba.*+ 3 Amwereka n’i Negebu+ n’akarere ka Yorodani+ n’ibibaya by’i Yeriko n’umujyi w’ibiti by’imikindo kugeza i Sowari.+
-