ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 34
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Yehova yereka Mose igihugu (1-4)

      • Mose Apfa (5-12)

Gutegeka kwa Kabiri 34:1

Impuzamirongo

  • +Gut 32:49
  • +Gut 3:27
  • +Kub 36:13
  • +Abc 18:29

Gutegeka kwa Kabiri 34:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Inyanja Nini, ari yo Nyanja ya Mediterane.

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:31; Kub 34:2, 6; Gut 11:24

Gutegeka kwa Kabiri 34:3

Impuzamirongo

  • +Yos 15:1
  • +Int 13:10
  • +Int 19:22, 23

Gutegeka kwa Kabiri 34:4

Impuzamirongo

  • +Int 12:7; 26:3; 28:13
  • +Kub 20:12

Gutegeka kwa Kabiri 34:5

Impuzamirongo

  • +Gut 32:50; Yos 1:2

Gutegeka kwa Kabiri 34:6

Impuzamirongo

  • +Yuda 9

Gutegeka kwa Kabiri 34:7

Impuzamirongo

  • +Gut 31:1, 2; Ibk 7:23, 30, 36

Gutegeka kwa Kabiri 34:8

Impuzamirongo

  • +Kub 20:29

Gutegeka kwa Kabiri 34:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubwenge buturuka ku mbaraga z’Imana.”

Impuzamirongo

  • +Gut 31:14; 1Tm 4:14
  • +Kub 27:18, 21; Yos 1:16

Gutegeka kwa Kabiri 34:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yari azi imbonankubone.”

Impuzamirongo

  • +Gut 18:15; Ibk 3:22; 7:37
  • +Kuva 33:11; Kub 12:8

Gutegeka kwa Kabiri 34:11

Impuzamirongo

  • +Gut 4:34

Gutegeka kwa Kabiri 34:12

Impuzamirongo

  • +Gut 26:8; Luka 24:19

Byose

Guteg. 34:1Gut 32:49
Guteg. 34:1Gut 3:27
Guteg. 34:1Kub 36:13
Guteg. 34:1Abc 18:29
Guteg. 34:2Kuva 23:31; Kub 34:2, 6; Gut 11:24
Guteg. 34:3Yos 15:1
Guteg. 34:3Int 13:10
Guteg. 34:3Int 19:22, 23
Guteg. 34:4Int 12:7; 26:3; 28:13
Guteg. 34:4Kub 20:12
Guteg. 34:5Gut 32:50; Yos 1:2
Guteg. 34:6Yuda 9
Guteg. 34:7Gut 31:1, 2; Ibk 7:23, 30, 36
Guteg. 34:8Kub 20:29
Guteg. 34:9Gut 31:14; 1Tm 4:14
Guteg. 34:9Kub 27:18, 21; Yos 1:16
Guteg. 34:10Gut 18:15; Ibk 3:22; 7:37
Guteg. 34:10Kuva 33:11; Kub 12:8
Guteg. 34:11Gut 4:34
Guteg. 34:12Gut 26:8; Luka 24:19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 34:1-12

Gutegeka kwa Kabiri

34 Nuko Mose ava mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, azamuka Umusozi wa Nebo+ agera hejuru y’umusozi wa Pisiga,+ ahateganye n’i Yeriko.+ Yehova amwereka igihugu cyose cyo kuva i Gileyadi kugera i Dani,+ 2 igihugu cya Nafutali cyose, igihugu cya Efurayimu, icya Manase n’igihugu cyose cya Yuda kugera ku nyanja y’iburengerazuba.*+ 3 Amwereka n’i Negebu+ n’akarere ka Yorodani+ n’ibibaya by’i Yeriko n’umujyi w’ibiti by’imikindo kugeza i Sowari.+

4 Yehova aramubwira ati: “Iki ni cyo gihugu narahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo nti: ‘nzagiha abagukomokaho.’+ Ndakikweretse ngo ukirebeshe amaso kuko utazambuka ngo ukijyemo.”+

5 Hanyuma Mose umugaragu wa Yehova apfira aho mu gihugu cy’i Mowabu nk’uko Yehova yari yarabivuze.+ 6 Amushyingura mu kibaya cyo mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Beti-pewori kandi kugeza n’uyu munsi nta wuzi aho imva ye iri.+ 7 Mose yapfuye afite imyaka 120.+ Yari agifite imbaraga kandi amaso ye yari akiri mazima. 8 Abisirayeli bamara iminsi 30 baririra Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu.+ Amaherezo igihe cyo kuririra Mose kirarangira.

9 Yosuwa umuhungu wa Nuni yari afite ubwenge bwinshi,* kubera ko Mose yari yaramurambitseho ibiganza.+ Nuko Abisirayeli batangira kumwumvira, bagakora ibyo Yehova yari yarategetse Mose.+ 10 Icyo gihe, muri Isirayeli ntihongeye kubaho umuhanuzi umeze nka Mose,+ uwo Yehova yari azi neza.*+ 11 Yakoze ibimenyetso n’ibitangaza byose Yehova yamutumye gukora mu gihugu cya Egiputa, abikorera imbere ya Farawo n’abagaragu be bose n’abaturage be bose,+ 12 akoresheje ukuboko gukomeye n’imbaraga zikomeye kandi ziteye ubwoba yagaragarije imbere y’Abisirayeli bose.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze