-
Kuva 15:23-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Amaherezo bagera i Mara,+ ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara kuko yashariraga. Ni cyo cyatumye ahita Mara.* 24 Abantu batangira kwitotombera Mose+ bati: “Turanywa iki?” 25 Mose atakira Yehova.+ Yehova amwereka igiti maze Mose akijugunya mu mazi, amazi areka gusharira.
Aho ngaho ni ho Imana yabashyiriyeho itegeko n’ihame ryari kuzajya rishingirwaho mu kubacira urubanza kandi aho ni ho yabageragereje.+
-
-
2 Abami 2:19-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Hashize igihe abantu bo muri uwo mujyi babwira Elisa bati: “Databuja, ahantu umujyi wacu uri ni heza nk’uko ubyirebera.+ Icyakora amazi y’ino aha ni mabi kandi ubutaka bwaho ntibwera.”* 20 Elisa arababwira ati: “Nimunzanire agasorori kakiri gashya mugashyiremo umunyu.” Nuko barakamuzanira. 21 Ajya ku isoko y’ayo mazi ajugunyamo umunyu,+ aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘aya mazi ndayakijije. Ntazongera gutuma abantu bapfa cyangwa ngo atume ubutaka bwanga kwera.’”*
-