-
2 Ibyo ku Ngoma 25:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Amasiya yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 29 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yehoyadani w’i Yerusalemu.+ 2 Yakomeje gukora ibishimisha Yehova, ariko ntiyabikoranye umutima we wose. 3 Nuko ubwami bwe bumaze gukomera yica abagaragu be bari barishe papa we wari umwami.+ 4 Icyakora ntiyishe abana babo, kuko yakurikije ibyanditswe mu Mategeko, mu gitabo cya Mose, aho Yehova yategetse ati: “Papa w’abana ntakicwe azira icyaha cy’abana be kandi abana ntibakicwe bazira icyaha cya papa wabo. Umuntu wese ajye apfa azira icyaha cye.”+
-