-
2 Abami 14:1-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Yehowashi+ umuhungu wa Yehowahazi umwami wa Isirayeli, Amasiya umuhungu wa Yehowashi umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi. 2 Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 29 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yehoyadini w’i Yerusalemu.+ 3 Yakomeje gukora ibishimisha Yehova, ariko ntiyakoze nk’ibyo sekuruza Dawidi+ yakoze. Yakoze nk’ibyo papa we Yehowashi yakoze byose.+ 4 Icyakora ahantu hirengeye ho gusengera ntihavuyeho+ kandi abantu bari bakihatambira ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka.+ 5 Nuko ubwami bwe bumaze gukomera, yica abagaragu be bari barishe papa we wari umwami.+ 6 Icyakora ntiyishe abana b’abo bantu bishe papa we, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Amategeko ya Mose, aho Yehova yari yarategetse ati: “Papa w’abana ntakicwe azira abana be kandi abana ntibakicwe bazira ba papa babo. Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.”+
-