-
2 Ibyo ku Ngoma 25:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Amasiya umwami w’u Buyuda amaze kugisha inama abajyanama be, yohereza abantu kuri Yehowashi umuhungu wa Yehowahazi, umuhungu wa Yehu, umwami wa Isirayeli ngo bamubwire bati: “Ngwino turwane.”*+ 18 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati: “Igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi cyo muri Libani kiti: ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa. 19 Waribwiye uti: ‘natsinze Edomu,’+ none wishyize hejuru, urashaka guhabwa icyubahiro. Wakwigumiye iwawe!* Kuki wakwiteza ibibazo wowe n’u Buyuda mukarimbuka?”
-