-
2 Abami 14:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nuko Amasiya yohereza abantu kuri Yehowashi, umuhungu wa Yehowahazi, umuhungu wa Yehu, umwami wa Isirayeli ngo bamubwire bati: “Ngwino turwane.”+ 9 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati: “Igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi cyo muri Libani kiti: ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa. 10 Ni byo koko watsinze Edomu,+ none wishyize hejuru. Wakwishimiye icyo cyubahiro ufite ukigumira iwawe!* Kuki wakwiteza ibibazo wowe n’u Buyuda mukarimbuka?”
-