-
2 Ibyo ku Ngoma 25:25-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Amasiya+ umuhungu wa Yehowashi wari umwami w’u Buyuda yabayeho indi myaka 15 nyuma y’urupfu rwa Yehowashi+ umuhungu wa Yehowahazi wari umwami wa Isirayeli.+ 26 Ibindi bintu Amasiya yakoze, ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu Gitabo cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli. 27 Igihe Amasiya yarekaga gukorera Yehova, abantu b’i Yerusalemu baramugambaniye+ ahungira i Lakishi. Ariko boherezayo abantu baramukurikira bamwicirayo. 28 Nuko bamushyira mu igare rikuruwe n’amafarashi, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu mujyi w’u Buyuda.
-