-
2 Abami 14:17-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Yehowashi+ umuhungu wa Yehowahazi umwami wa Isirayeli amaze gupfa, Amasiya+ umuhungu wa Yehowashi umwami w’u Buyuda yabayeho indi myaka 15.+ 18 Andi mateka ya Amasiya yanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 19 Hashize igihe i Yerusalemu baramugambanira,+ ahungira i Lakishi. Ariko bohereza abantu bamukurikira i Lakishi bamwicirayo. 20 Nuko bamushyira ku igare rikuruwe n’amafarashi, baramugarura bamushyingura i Yerusalemu hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi.+
-