-
2 Abami 16:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko Ahazi yohereza abantu kuri Tigulati-pileseri+ umwami wa Ashuri ngo bamubwire bati: “Ndi umugaragu wawe nkaba n’umuhungu wawe. Ngwino unkize umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli bari kundwanya.”
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 5:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Bayali abyara Bera, uwo Tilugati-pilineseri+ umwami wa Ashuri yajyanye ku ngufu. Yari umuyobozi w’abakomoka kuri Rubeni.
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 5:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Nuko Imana ya Isirayeli ituma Puli umwami wa Ashuri,+ ni ukuvuga Umwami Tilugati-pilineseri,+ agira igitekerezo cyo kujyana ku ngufu abo mu muryango wa Rubeni, abo mu muryango wa Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abajyana i Hala, i Habori, i Hara no ku ruzi rwa Gozani.+ Baracyariyo kugeza n’uyu munsi.*
-