-
2 Abami 15:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Peka umwami wa Isirayeli, Tigulati-pileseri+ umwami wa Ashuri yateye Isirayeli, afata umujyi wa Iyoni, uwa Abeli-beti-maka,+ uwa Yanowa, uwa Kedeshi,+ uwa Hasori, uwa Gileyadi+ n’uwa Galilaya, ni ukuvuga igihugu cyose cya Nafutali,+ afata abaturage baho abajyana muri Ashuri ku ngufu.+
-
-
2 Abami 16:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko Ahazi yohereza abantu kuri Tigulati-pileseri+ umwami wa Ashuri ngo bamubwire bati: “Ndi umugaragu wawe nkaba n’umuhungu wawe. Ngwino unkize umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli bari kundwanya.” 8 Ahazi afata ifeza na zahabu byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu bubiko bw’inzu* y’umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri kugira ngo amuhe ruswa.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 5:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Nuko Imana ya Isirayeli ituma Puli umwami wa Ashuri,+ ni ukuvuga Umwami Tilugati-pilineseri,+ agira igitekerezo cyo kujyana ku ngufu abo mu muryango wa Rubeni, abo mu muryango wa Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abajyana i Hala, i Habori, i Hara no ku ruzi rwa Gozani.+ Baracyariyo kugeza n’uyu munsi.*
-