-
Yesaya 36:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Eliyakimu na Shebuna+ na Yowa babyumvise babwira Rabushake+ bati: “Databuja turakwinginze, vugana natwe mu rurimi rw’Icyarameyi*+ kuko turwumva. Witubwira mu rurimi rw’Abayahudi bariya bantu bari ku rukuta bumva.”+ 12 Ariko Rabushake aravuga ati: “Mwebwe na shobuja simwe mwenyine databuja yantumyeho ngo mbabwire aya magambo. Yantumye no ku bantu bicaye ku rukuta ngo bazarye amabyi yabo banywe n’inkari zabo, mubisangire.”
-