-
2 Abami 18:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Eliyakimu umuhungu wa Hilukiya na Shebuna+ na Yowa babyumvise babwira Rabushake+ bati: “Databuja, turakwinginze, vugana natwe mu rurimi rw’Icyarameyi*+ kuko turwumva. Witubwira mu rurimi rw’Abayahudi bariya bantu bari ku rukuta bumva.”+ 27 Ariko Rabushake arababwira ati: “Mwebwe na shobuja si mwe mwenyine databuja yantumyeho ngo mbabwire aya magambo. Yantumye no ku bantu bicaye ku rukuta ngo bazarye amabyi yabo banywe n’inkari zabo, mubisangire.”
-