-
Yeremiya 38:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Umwami Sedekiya arababwira ati: “Mumukorere icyo mushaka, kuko nta kintu na kimwe umwami yababuza gukora.”
6 Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rw’amazi rwa Malikiya umuhungu w’umwami, rwari mu Rugo rw’Abarinzi.+ Bamanuriyemo Yeremiya bakoresheje imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yarimo, ahubwo harimo ibyondo gusa maze Yeremiya atangira gutebera muri ibyo byondo.
-
-
Ezekiyeli 21:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “Ariko wowe wa mutware mubi wa Isirayeli we,+ wagize igikomere cyica. Umunsi wawe wageze, ni ukuvuga igihe cyawe cyo guhabwa igihano cya nyuma.
-