-
Yeremiya 21:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: “intwaro mufite mu ntoki mukoresha murwanya umwami w’i Babuloni+ n’Abakaludaya bari inyuma y’inkuta babagose, ngiye kuzihindukiza, abe ari mwe nzerekezaho. Nzaziteranyiriza hamwe hagati muri uyu mujyi.
-
-
Yeremiya 39:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku itariki yako ya cyenda, bashenye urukuta rw’umujyi.+
-
-
Yeremiya 39:4-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo ze zose bababonye barahunga,+ basohoka mu mujyi nijoro baciye mu nzira inyura mu busitani bw’umwami, basohokera mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, bakomereza mu nzira ya Araba.+ 5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.+ Zaramufashe zimushyira Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati,+ ari na ho yamuciriye urubanza. 6 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye i Ribula, yica n’abanyacyubahiro bose b’i Buyuda.+ 7 Amena Sedekiya amaso arangije amubohesha iminyururu y’umuringa kugira ngo amujyane i Babuloni.+
-