ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 9:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Iyi nzu izahinduka amatongo.+ Abantu bose bazayinyuraho bazajya bahagarara bavugirize bumiwe maze bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+

  • Zab. 74:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Erekeza umutima wawe ahantu hamaze igihe harabaye amatongo.+

      Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+

  • Zab. 79:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 79 Mana, abantu bigabije umurage wawe,+

      Banduza urusengero rwawe rwera,+

      Kandi bahindura Yerusalemu amatongo.+

  • Yesaya 64:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Inzu* yacu yera kandi nziza cyane,*

      Iyo ba sogokuruza bagusingirizagamo,

      Yatwitswe n’umuriro+

      Kandi ibintu byose twakundaga byarangiritse.

  • Yeremiya 7:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 ‘Ubwo rero iyi nzu mwiringira+ yitirirwa izina ryanjye,+ n’aha hantu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu, nzahagira nk’uko nagize i Shilo.+

  • Amaganya 1:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Umwanzi yarambuye amaboko ku bintu byiza byayo byose.+

      Kuko yabonye ibihugu byinjira mu rusengero rwayo,+

      Ibyo wategetse ko bitagomba kwinjira aho abantu bawe bahurira.

  • Amaganya 2:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Yehova yataye igicaniro cye.

      Yanze burundu urusengero rwe.+

      Inkuta z’iminara yaho ikomeye yatumye zifatwa n’umwanzi.+

      Amajwi yumvikanye mu nzu ya Yehova+ nk’ay’abari mu munsi mukuru.

  • Mika 3:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima,

      Ari mwe izize.

      Yerusalemu izahinduka ibirundo by’amatongo+

      N’ishyamba ritwikire umusozi uriho urusengero.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze