-
2 Ibyo ku Ngoma 24:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Bakirangiza imirimo bazanira umwami na Yehoyada amafaranga asigaye. Bayakoresha bakora ibikoresho by’inzu ya Yehova, ibikoresho bikoreshwa mu murimo n’ibikoreshwa mu gutamba ibitambo n’ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza.+ Igihe cyose Yehoyada yari akiriho, batambiraga ibitambo bitwikwa n’umuriro+ mu nzu ya Yehova.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 36:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Afata ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini n’ibito, ibintu by’agaciro byari mu nzu ya Yehova, ibyo mu nzu y’umwami no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.+
-
-
Ezira 1:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nanone Umwami Kuro atanga ibikoresho byahoze mu nzu ya Yehova kuko Nebukadinezari yari yarabivanye i Yerusalemu akabishyira mu nzu y’imana ye.+
-
-
Ezira 1:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 udusorori duto 30 dukozwe muri zahabu, udusorori duto 410 dukozwe mu ifeza n’ibindi bikoresho 1.000. 11 Ibikoresho byose bikozwe muri zahabu n’ifeza byari 5.400. Ibyo byose Sheshibazari yabizamukanye igihe abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu+ basubiraga i Yerusalemu.
-
-
Daniyeli 5:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Divayi imaze kumugeramo, ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza papa we Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero i Yerusalemu,+ kugira ngo umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.
-