-
2 Abami 4:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Igihe Elisa yageraga muri urwo rugo, yasanze uwo mwana aryamye ku buriri bwe yapfuye.+
-
-
2 Abami 4:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Hanyuma ajya ku buriri, aryama hejuru y’uwo mwana, ashyira umunwa we ku munwa w’uwo mwana, amaso ye ku maso y’uwo mwana, n’ibiganza bye ku biganza by’uwo mwana. Akomeza kumuryama hejuru maze umubiri w’uwo mwana utangira gushyuha.+
-
-
2 Abami 13:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nuko igihe kimwe abantu bari bagiye gushyingura umuntu wari wapfuye, babona itsinda ry’abasahuzi. Bahita bajugunya uwo murambo mu mva ya Elisa bariruka. Uwo murambo ukoze ku magufwa ya Elisa, uwo muntu wari wapfuye arazuka+ arahagarara.
-
-
Ibyakozwe 9:40, 41Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
40 Hanyuma Petero asohora abantu bose,+ maze arapfukama arasenga. Nuko arahindukira areba aho umurambo uri, aravuga ati: “Tabita, byuka!” Nuko Tabita afungura amaso, abonye Petero areguka aricara.+ 41 Petero amuhereza ukuboko aramuhagurutsa, maze ahamagara abigishwa bose n’abapfakazi, amubereka ari muzima.+
-
-
Ibyakozwe 20:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Hari umusore witwaga Utuko wari wicaye mu idirishya, maze ibitotsi biramutwara mu gihe Pawulo yari agikomeza kuvuga. Igihe yari agisinziriye arahanuka, ava muri etaje* ya gatatu yitura hasi, bamuterura yapfuye. 10 Ariko Pawulo aramanuka, amwubama hejuru aramuhobera,+ aravuga ati: “Nimureke guhangayika, kuko yongeye kuba muzima.”+
-
-
Abaroma 14:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Icyo ni cyo cyatumye Kristo apfa kandi akongera kuba muzima, kugira ngo agire ububasha ku bantu bapfuye no ku bariho.+
-
-
Abaheburayo 11:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Ariko yizeraga ko niyo umwana we yapfa, Imana yashoboraga kumuzura. Ibyo byagereranyaga ibyari kuzabaho mu gihe kizaza.+
-