-
1 Ibyo ku Ngoma 27:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Uyu ni wo mubare w’Abisirayeli bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, abayoboraga ingabo igihumbi igihumbi, abayoboraga ingabo ijana ijana+ n’abayobozi bakoreraga umwami,+ mu mitwe y’ingabo. Buri kwezi iyo mitwe y’ingabo yarasimburanaga mu gihe cy’umwaka wose. Buri mutwe w’ingabo wari urimo abasirikare 24.000.
2 Umutwe w’ingabo wa mbere wazaga mu kwezi kwa mbere wari uyobowe n’umuhungu wa Zabudiyeli witwaga Yashobeyamu.+ Uwo mutwe wari urimo abasirikare 24.000.
-