ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 15:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Uwo mupaka warazamukaga ukagera mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,+ ku musozi umujyi w’Abayebusi+ wari wubatseho mu majyepfo, ni ukuvuga Yerusalemu.+ Wazamukaga hejuru ku musozi uteganye n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu mu burengerazuba. Uwo musozi wari uherereye aho Ikibaya cya Refayimu kirangirira mu majyaruguru.

  • Yosuwa 15:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja Nini*+ n’inkombe yayo. Uwo ni wo wari umupaka w’akarere kose abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo.

  • 2 Samweli 23:13-17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Nuko mu gihe cyo gusarura, batatu mu batware 30 baramanuka bagera aho Dawidi yari ari mu buvumo bwa Adulamu+ kandi itsinda* ry’abasirikare b’Abafilisitiya bari bashinze amahema yabo mu Kibaya cya Refayimu.+ 14 Dawidi yari ahantu yari yihishe+ kandi ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi zari zashinze amahema i Betelehemu. 15 Nuko Dawidi avuga icyo yifuzaga ati: “Icyampa nkongera kunywa ku mazi yo mu iriba ryo ku marembo ya Betelehemu!” 16 Ba basirikare b’intwari batatu banyura mu nkambi y’Abafilisitiya barwana, bavoma amazi mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu bayazanira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywa, ayasuka imbere ya Yehova.+ 17 Yaravuze ati: “Yehova, sinshobora kunywa aya mazi kuko abagabo bagiye kuyavoma bari bemeye no kuhasiga ubuzima bwabo. Kuyanywa byaba ari nko kunywa amaraso yabo.”+ Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi bakoze.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze